Nanone kandi nge ndayishotse
Ndongeye nyishoka ukundi
Nshotse inganzo inganza hose
Ngo hirya hino bamenye byishi
Bwiza bwabyo si ubusanzwe.
Reka mbabwire ubwiza bwabyo
Byo ubwabyo byuje ubwema cyane
Mbabwire cyane mwumve neza
Mwumve namwe kubwo bwiza
Tubisigasire ubudatuza ineza.
Nubwo benshi twe tubikunda
Tukabikundira kuturinda
Bikaturinda kandi cyane
Indwara nyinshi zitanavugwa
Gusa haribamwe mutabyumva.
None wowe waba urinde
Utumva nkibi aha batubwira
Ngo twe tubigire rwagikwira
Bikwirakwire igihugu cyacu
Ndetse niyo i mahanga ntihezwe.
Mubareke cyane rwose baze
Baze babone ubwiza bwabyo
Ubwiza bwabyo si ubusanzwe
Simbabeshye ni agahebuzo
Hakabyumva cyane ababikunda.
Ndabona mwese mwibaza
Mwibaza cyane ikibazo nkiki
Ngo ariko nkibyo byaba ari ibiki
Ko twebwe ubwacu ubwo byaturenze
Tubwire natwe twumve shenge.
None ho ndumva mwese mwaje
Mutege amatwi njye mbabwire
Mbabwire cyane kandi mwumve
Maze mugende mutangaze
N’abatabizi babimenye neza.
Ibidukikije niyo ntero
Ni ubwo mbona mutangaye
Gusa mutangare mutabaza
Ejo mutazisanga mutabaza
Hatakiboneka n’adutoya.
Ngo ibidukikije yaba ari iki??
Reba hirya aho iburyo bwawe
Urebe hino aho ibumoso bwawe
Imbere n’inyuma hose ni uko
Icyo uhabona ni icyo ngicyo.
Ahubwo ikibazo cyaba ari iki
None nonaha kubibonye
Icyo wakora nkawe ni iki
Ngaho bigumane ubwiza bwabyo
Unabishakira icyabirinda.
Ndavuga cyane aha nkamashyamba
Hirya hino aha murayaruzi
Gutema kimwe ugatera bibiri
Twese tubigire ibituranga
Twiyubakira ejo hazaza heza.
Nubona nuwo ubyangiza kandi
Ubimubwire ntagihuna ufite
Wanamubwira ko unamutanga
Nagira ubwoba azaguhunga
Kuko ibyo yaba akora ntagahunda.
Ndavuga kandi aha nk’kirere
Ibyo ubona byose bicyangiza
Ubirwanya cyane nkuwirinda
Unazirikana ibyiza byacyo cyane
Dore ko twese biratureba.
Ibyuka byose bicyangiza
Ibyotsi cyane ndetse ni bindi
Izo modoka bivamo si nzishaka
Amamoto nkayo nayo nuko
Mwese mwumve ntitubashaka.
Ababitwara ubwo nimwe mubwirwa
Mugende namwe aho mubigurira
Mubabwire bakore ibyiza byishi
Bitwangiriza ikirere cyacu
Inganda zose murumve neza.
None rero umwa nzuro ni uyunguyu
Aho uva aho ujya hose ni uko
Ibidukikije bibe byiza cyane
Dusigasire ubwiza bwabyo
Ejo tutazishinga ibidashinga.
Yari umusizi: usiga asigasira isi,
ABAYISENGA Jean D’Amour.
Murakoze.
Comments